Archive pour avril, 2016

MBESE IYO TUVUGA NGO UBWOKO BW’IMANA UBUNDI BWOKO BUBA BUBAYE UBWANDE?

Abantu benshi bagerageje kwiyitirira ubwoko bw’Imana, abandi bigira ngo nibo Israeli nshasha bibaza ko Israeli ya kera yataye agaciro imbere y’Imana. Ariko se, ukuri n’ukuhe?

Bibliya irabivuga ivyeruye iti:  » Kukw’Abisraeli atar’intabwa, cank’Abayuda ku Mana yabo, niwe Uhoraho Nyen’ingabo, nah’igihugu cabo cuzuye ivyo bacumuye ku Wera w’Abisrayeli (Yeremiya 51: 5). Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima(bakomantaje imitima)  ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse (ku gitigiri gishyitse). .Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo “Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.Iryo ni ryo sezerano mbasezeranije, Ubwo nzabakuraho ibyaha » (Abaroma11: 25-27). Uwu murongo, wabisobanuye neza ngo: «  Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose (umurongo wa 25). Biragaragara ko hariho Abisiraeli bahisemwo gusigara mu vyaha, hakaba n’abandi bahisemwo gukingura imitima yabo kugira ngo ukuri kw’Imana kwinjire. Abanyamahanga bemeye ukuri kw’Imana kubonerwa mu kimazi/igitambo catangiwe i Gologota, nabo Uwiteka ababara/abaharura nk’Abanyisiraeli, mbere Abanyisiraeli bo mu Mwuka. Handitswe ngo: « mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema. Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abari kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo (Abanyefeso 2: 12-13). Igihe Yesu yagirango areme ubu bwoko bw’Isiraeli busha aburemesheje amazi n’amaraso, yagize ati: « Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe. Nta wufite urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze/apfira bagenzi biwe. Muri incuti zanjye/mur’abagenzi banje, nimukora ibyo mbategeka (Yohani 15: 10, 13, 14). Aha niho amatorero yo mur’iyi misi y’imperuka yananiriwe. Barabeshywa n’abacanshuro/abacangero ngo Yesu ntigeze agumiza abantu ku mategeko y’Imana cumi. Nyamara iyo Yesu avuga ngo:  » nkuko nanjye nitondeye amategeko ya Data » (Yohani 15: 10), uwu Yesu yita Data, n’Imana Data. Paulo avuga ko Yesu yumviye aya mategeko kugeza no ku rupfu rwo ku musaraba, mur’aya majambo ngo: «  kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.  Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose(Abafilipi 2: 7-9). Abashyaka kuzashyirwa hejuru nka Kristo, bagomba kuganduka muri byose nkuko Kristo yumviye Data natwe niko dukwiye kumera. « Kandi ibyo ni byo mwahamagariwe, kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira icyitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye (1Petero 2: 21). icyakora, ubu butumwa buvuga ivyo kugamburukira amategeko y’Imana, abapasitori n’abapadiri ntibipfuza ko buvugirwa mu nsengero zabo. Kuber’iki tubivuze gurtyo? N’ukubera ko amategeko y’Imana cumi yahinduwe n’abantu, bashaka kwigarurira abo Kristu yacunguje umusaraba wiwe. Umuhanuzi Daniyeli yari yarabivugishijwe n’Imana, yerekeza ku bwami bwagombo gukomoka muri Roma ati: «  Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko (Daniyeli 7: 25). Paulo we yadomyeko urutoke neza ati: « Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka. Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana (2Abatesalonika 2: 3-4)..

Publié dans:Non classé |on 15 avril, 2016 |Pas de commentaires »

Notre mariage - Il nostro m... |
CANTERBURY T@LES |
WALKING WITH GOD'S MUSICIAN... |
Unblog.fr | Créer un blog | Annuaire | Signaler un abus | MOUSTARCHIDINE
| Blog du niveau intermédiaire
| Gregmontres